Kimwe mu bimaze igihe biganirwaho cyane ni uburyo abahanzi bafashwa kubyaza umusaruro ibikorwa bakora, kugera ku kigero cy'aho umuntu azajya akoresha ibihangano bye aho yaba ari hose akabyishyurira.
Ni ingingo imaze imyaka myinshi yanatumye hashyirwaho itegeko rijyanye no kurengera umutungo mu by'ubwenge; ndetse hari ibigo bimwe na bimwe byagiye byemera gutanga amafaranga yavuye ku bihangano by'abahanzi baba bagakoresheje.
Ni intambwe nziza! Ariko ibijyanye no kubahiriza iri tegeko byakomeje gukoma mu nkokora benshi mu bahanzi.
Ubwo yasozaga Icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisitiri w'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima yavuze ko mu mwaka ushize "Twasanze hari ibyo tutakoraga neza, yaba nk'Igihugu cyangwa nka Minisiteri."
Yavuze ko kimwe mu byo bitayeho cyane harimo no kureba uburyo itegeko rijyanye no kurengera umutungo mu by'ubwenge ryakubahirizwa kandi 'twasanze itegeko ryacu rimeze neza.'
Ati "Twararisuzumye dusanga ni itegeko ryiza, ariko ikintu gikomeye cyane ni ukurishyira mu bikorwa."
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko "Ubu rero twatangiye urugendo rukomeye rw'uko tugomba kuganira n'inzego zose zikoresha ubuhanzi'. Ariko kandi birasaba ko buri muhanzi wese agomba kubanza kwandikisha ibihangano bye "Tumenye n’ibyo tujya kuvuganira uko bingana. Tumenye n'ibyo ari byo."
Yavuze ko Minisiteri iri gutegura n'uburyo bwo kubaka Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi [Rwanda Societey of Authors], ikongerwamo imbaraga, hajyanishijwe n'icyo itegeko rishya rivuga.
Yahamije ko "Nta muntu uzongera kwemererwa gukoresha igihangano cy'umunyarwanda atabanje kutwishyura, kugira ngo umuhanzi abone uko abaho."
Yavuze ko mu makuru y'ibanze babonye, ari uko hari abantu bafata filime z'abandi, bakazicuruza ku bwinshi kandi banyirazo batabizi ndetse n'inyungu ntibagereho.
Yavuze ko kugira ngo ibi byose bizagerweho, ni uko abahanzi bazabanza kumva ko barebwa nabyo. Ariko kandi, avuga ko hari na Porogaramu bari gutegura bafatanyije na African Development Bank (ADB) n'abandi ijyanye no kugaragaza uburyo inganda ndangamuco zikwiye kuba zubatse.
Izaba igaragaza uko amafaranga yava mu buhanzi, hashingiwe kuri siyansi ndetse n'ibindi bikorwa bizateza imbere ubuhanzi muri rusange.
Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko ibi mu gihe abahanzi barenga 400 batangiye kuganirizwa, hamagijwe kwita cyane ku byifuzo byabo, ndetse n'ibyo batekereza kuri iyi Porogaramu nshya y'ubuhanzi.
Eric Mucyo uri mu bahanzi bitabiriye ibi biganiro bigamije gutegura Porogaramu y'ubuhanzi, yabwiye InyaRwanda ko hari byinshi basabye bikwiye kwitabwaho birimo no gushyiraho ikigega cyajya gitera inkunga abahanzi.
Ati "Twasabye ko hashyirwaho ikigega cy'abahanzi, kirimo amafaranga aho umuhanzi yajya yitabaza mu gihe ubushobozi bwamubangamiye mu mikorere ye. Ikindi ni uko hashyirwaho uburyo bwafasha abahanzi bakiri hasi kumenyekanisha ibihangano byabo, cyangwa se hagashyirwaho n'amazu agenewe ubuhanzi."
Akomeza
ati "Nk'uko mu Mirenge hashyirwaho inzego z'urubyiruko,
dukeneye ko no ku bahanzi bigenda uko, buri mwaka bakajya batanga raporo y'ibyakozwe."
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose ku buryo nta muntu uzongera gukoresha igihangano cy’umuhanzi wo mu Rwanda atacyishyuriye
KANDAHANO UREBE IJAMBO UTUMATWISHIMA YAVUZE KO ASOZA ART RWANDA-UBUHANZI
TANGA IGITECYEREZO